Quantcast
Channel: Ubuzimabwacu | Kinyarwanda, Rwanda Healthcare, Rwanda Medicine, Sanitation, Nutrition and Diet, Rwanda Biodiversity » Rwanda Gisenyi hospital
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2

Ibitaro bya Gisenyi byatangiye gusiramura k’ubuntu hakoreshejwe impeta

$
0
0

m_cait-2-040

Igikorwa cyo gusiramura hakoreshejwe uburyo bwa Prepex (hakoreshejwe impeta) mu bitaro bya Gisenyi bugiye gukorwa kubuntu kurubyiruko n’abandi barengeje imyaka 18 kugira ngo hatangwe amahirwe yo kugabanya umubare w’abandura Virusi itera Sida.

Nkuko twabisobanuriwe na Mupenzi Jean Bosco ngo gusiramura bigabanya amahirwe yo kwandura Virus itera Sida kugera kuri 60%, mu minsi ibiri yo kubitangiza mu bitaro bya Gisenyi taliki ya 18/6/2014 abantu barenga 500 bakaba barabyitabiriye ariko hasiramuwe abagera ku 158.

Umubare muto ugereranyije n’abari bitabiriye, aho bamwe basubiyeyo badasiramuwe kandi babishaka. Mupenzi wakurikiranye iki gikorwa avuga ko bari mugutangiza no kureba ko abantu babyitabira ariko bagiye gushyiraho uburyo buhoraho kugira ngo bashobore gufasha ababagana.

Nubwo nta mubare ufatika w’abagomba gusiramurwa, ngo mu karere ka Rubavu hari umubare munini w’ababikeneye kuko mu muco nyarwanda bitari bisanzwe cyane cyane mu cyaro, kuba biri gukorwa kubuntu bizatuma abantu barushaho kubyitabira, naho ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuvuzi RBC kikaba gifasha mu gutanga ibikoresho.

Mupenzi avuga ko nihashyirwaho gahunda yo kubikora buri cyumweru ngo hazajya hasiramurwa nibura abantu 200 nubwo umubare ushobora kurenga bitewe n’abitabira, gusa ngo abashishikarizwa kubyitabira by’umwihariko ni urubyiruko rutarakora imibonano mpuzabitsina no kwandura Virusi itera Sida kugira ngo rushobore kuyirinda bitewe n’amahirwe bitanga agera kuri 60% yo kutandura.

Minisitere y’ubuzima muri gahunda yayo iteganya ko nibura 2015 mu Rwanda hazaba hamaze gusiramurwa abantu bagera kuri Miliyoni, gusiramura bizajya bikorwa hakoreshejwe impeta kuba bumwe muburyo bwihuta kandi butababaza nkuko abantu babitinya.

Iki gikorwa cyo gusiramura mu bitaro bya Gisenyi, umuyobozi w’ibitaro Dr Kanyankore William avuga ko bizakomeza kuko abaturage bashishikarijwe, kandi kubikorerwa bikaba uburyo bwo kugabanya umubare w’abandura Virusi itera Sida.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2

Latest Images

Pangarap Quotes

Pangarap Quotes

Vimeo 10.7.0 by Vimeo.com, Inc.

Vimeo 10.7.0 by Vimeo.com, Inc.

HANGAD

HANGAD

MAKAKAALAM

MAKAKAALAM

Doodle Jump 3.11.30 by Lima Sky LLC

Doodle Jump 3.11.30 by Lima Sky LLC

Doodle Jump 3.11.30 by Lima Sky LLC

Doodle Jump 3.11.30 by Lima Sky LLC

Trending Articles


Pokemon para colorear


Winx Club para colorear


Girasoles para colorear


Rana para colorear


Renos para colorear


Dromedario para colorear


Dear Ex Quotes, Sakit Quotes


Long Distance Relationship Tagalog Love Quotes


Tropa Quotes


Mga Tala sa “Unang Siglo ng Nobela sa Filipinas” (2009) ni Virgilio S. Almario


Scooby doo para colorear


Libros para colorear


Mandalas de flores para colorear


Dibujos para colorear de perros


Mariquitas para colorear


People Walk Away Quotes, Inspire Quotes


Tagalog Quotes : Pagmamahal Quotes


Love Quotes Tagalog


RE: Mutton Pies (mely)


Ang Nobela sa “From Darna to ZsaZsa Zaturnnah: Desire and Fantasy, Essays on...





Latest Images

Pangarap Quotes

Pangarap Quotes

Vimeo 10.7.0 by Vimeo.com, Inc.

Vimeo 10.7.0 by Vimeo.com, Inc.

HANGAD

HANGAD

MAKAKAALAM

MAKAKAALAM

Doodle Jump 3.11.30 by Lima Sky LLC

Doodle Jump 3.11.30 by Lima Sky LLC

Doodle Jump 3.11.30 by Lima Sky LLC

Doodle Jump 3.11.30 by Lima Sky LLC